Ibyavuzwe n'abahanga 02 :

Ushaka kunyeganyeza isi agomba kubanza kunyeganyega we ubwe.

Ibanga ry'impinduka ni ugukoresha imbaraga zose ariko si ukurwanya amateka gusa ahubwo ni no kubaka ejo hazaza.

Ntabwo ndi umunya atene cyangwa umugereki ariko ndi umuturage w'isi.

Kumva ikibazo ubwabyo ni icyakabiri cy'igisubizo.

Umuherwe ni uwumva ntacyo afite kuko ubukungu bwinshi buri mu bimukikije.

Tugomba kuba abanyendoto b'inzozi zidashoboka.

Igitera isi ibibazo si abagizi ba nabi ahubwo ni abeza ariko barebera ikibi bagaceceka.

Ibyiza wabaho ukennye mu bwisanzure aho kubaho ukize ariko uhakirizwa.

Kuri kamere iremetse neza, agaciro k'umuntu ntabwo gategereza imyaka.

Umusaza upfuye ni nk'inzu y'ibitabo igurumanye.

Amagambo arahita ariko inyandiko zirasigara.

Imvura ikomeye itwibutsa intambara mu buzima, ntugasabe ko hagwa imvura nke ahubwo ujye usaba Imana umutaka mwiza wugamamo iyo mvura.

Ubuzima si ubwo gushaka umuntu ukwiye, ahubwo ni ukurema imibanire myiza.

Singombwa cyane kwita ku ntangiriro, ahubwo kwita ku iherezo nicyo cy'ingenzi.

Niwirinda gusuzugura umurimo, ukagira umuco wo kuzigama, ukagirirwa ikizere n'abandi kandi ukirinda abakurangaza n'abaguca intege uzatera imbere ntakabuza.

Ningombwa kuba uwo uriwe kuko utazigera narimwe uba uwo abandi bifuza ko ubawe.

Iyo umugambi w'Imana wageze, ikinyabwoya gihinduka ikinyugunyugu.

Aho guhera burundu, waza ukerewe.

Rubanda rusanzwe bavuga amajambo ariko abahanga bo bavuga amavanjiri (amagambo arambye).

Inshuti yawe nikubabaza uzabyandike ku musenyi naho nikugirira neza uzabyandike kurutare.